Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.
Bubaka biteguye kurwana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi Abayuda bari baturanye n’abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiye ibihe cumi ngo tugaruke aho bari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y’inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n’ab’imiryango yabo, bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura, n’abatware n’abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu, n’ingo zanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo y’ibyuma, kandi abatware bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda babavuna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
n’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n’uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Maze mbwira imfura n’abatware n’abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Aho muzumva ijwi ry’ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y’intambara.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: