Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura |
   | 1. | Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza? |
   | 2. | Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n’abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho. |
   | 3. | Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa. |
   | 4. | Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.” |
   | 5. | Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.” |
   | 6. | Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse. |
   | 7. | Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw’ikirundo cy’imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama. |
   | 8. | Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye. |
   | 9. | Aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.” |
   | 10. | Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi. |
   | 11. | None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye. |
   | 12. | Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi. |
   | 13. | Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.” |
   | 14. | Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.” |
   | 15. | Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu. |
   | 16. | Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?” Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose. |
   | 17. | Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ” |
   | 18. | Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.” |