| 1. | Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana, |
| 2. | niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. |
| 3. | Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse. |
| 4. | Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu. |
Pawulo ashinga Tito gutunganya iby’Itorero ry’i Kirete |
| 5. | Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse. |
| 6. | Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. |
| 7. | Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi, |
| 8. | ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, |
| 9. | kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahuguza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka. |
| 10. | Kuko hariho benshi b’ibigande n’abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro, |
| 11. | bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y’abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi. |
| 12. | Umwe muri bo w’umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute.” |
| 13. | Uko guhamya ni uk’ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera, |
| 14. | batita ku migani y’ibinyoma y’Abayuda n’amategeko y’abantu batera umugongo ukuri. |
| 15. | Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo. |
| 16. | Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze. |