Imibereho ikwiriye aba Kristo |
   | 1. | Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima. |
   | 2. | Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. |
   | 3. | N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza |
   | 4. | kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo, |
   | 5. | no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa. |
   | 6. | N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha, |
   | 7. | wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, |
   | 8. | n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga. |
   | 9. | Hugura abagaragu b’imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka, |
   | 10. | batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana Umukiza wacu. |
Ubuntu bukiza bugaragarira abantu bose ubwo ari bwo |
   | 11. | Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, |
   | 12. | butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none |
   | 13. | dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza |
   | 14. | watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza. |
   | 15. | Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk’ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura. |