Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko ibibazo by’ubupfu n’amasekuruza, n’intonganya no kujya impaka z’amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby’ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n’ubwa kabiri ntukamwemere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy’imbeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ugire n’umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by’amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera. Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma tito igice cya: