Ibintu byose nta kamaro |
   | 1. | Amagambo y’Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu. |
   | 2. | Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!” |
   | 3. | Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki? |
   | 4. | Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka. |
   | 5. | Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira. |
   | 6. | Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo. |
   | 7. | Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura. |
   | 8. | Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva. |
   | 9. | Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru. |
   | 10. | Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu. |
   | 11. | Ibya mbere ntibicyibukwa, n’ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka. |
Ubwenge na bwo nta kamaro |
   | 12. | Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu. |
   | 13. | Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe. |
   | 14. | Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. |
   | 15. | Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika. |
   | 16. | Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.” |
   | 17. | Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby’ubusazi n’ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, |
   | 18. | kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro. |