| 1. | Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” |
| 2. | Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise, |
| 3. | n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n’abasyi bakarorera kuko babaye bake, n’abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa, |
| 4. | n’ijwi ry’ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi, |
| 5. | ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n’ubwoba mu nzira, kandi igiti cy’umuluzi kizarabya, n’igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka, abarira bakabungerera mu mayira, |
| 6. | akagozi k’ifeza kataracika n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isōko n’uruziga rutaravunikira ku iriba |
| 7. | n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze. |
| 8. | Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.” |
Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana |
| 9. | Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi. |
| 10. | Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri. |
| 11. | Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe. |
| 12. | Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri. |
| 13. | Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. |
| 14. | Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi. |