Ibibi n’imiruho byo muri ubu bugingo |
| 1. | Nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru, mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza. |
| 2. | Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho. |
| 3. | Ni ukuri bose barutwa n’utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y’ijuru. |
| 4. | Kandi mbona imirimo yose n’iby’ubukorikori byose, yuko ari byo bituma umuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. |
| 5. | Umupfapfa aripfumbata agasigara arya umubiri we. |
| 6. | Urushyi rumwe rwuzuye rufite amahoro, biruta amashyi yombi yuzuye afite umuruho no kwiruka inyuma y’umuyaga. |
| 7. | Nsubiye inyuma mbona ibitagira umumaro munsi y’ijuru. |
| 8. | Hariho umuntu nyakamwe utagira uwo babana, ndetse ntagire n’umwana cyangwa umuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahaga ubutunzi. Ajya yibwira ati “Ni nde mbikorera bikabuza ubugingo bwanjye ibyiza?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuri ni umuruho mubi. |
| 9. | Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, |
| 10. | kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. |
| 11. | Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? |
| 12. | Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba. |
| 13. | Umusore w’umukene ufite ubwenge aruta umwami ushaje w’umupfapfa utacyemera kugirwa inama, |
| 14. | kuko yari avuye mu nzu y’imbohe ngo yimikwe, ndetse mu gihugu yimitswemo ni cyo yavukiyemo ari umukene. |
| 15. | Nabonye abantu bazima bose bagendera munsi y’ijuru baherereye mu ruhande rw’uwo musore wazunguye umwami. |
| 16. | Abantu bose yategekaga ntibagiraga uko bangana, ariko abazakurikiraho ntibazamwishimira. Ni ukuri ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. |
Iby’Imana bikwiriye kwitonderwa |
| 17. | Nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe, niwegera ukumva biruta gutamba ibitambo by’abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi. |