| 1. | Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo. |
| 2. | Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we. |
| 3. | Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima. |
| 4. | Umutima w’abanyabwenge uri mu nzu y’imiborogo, ariko umutima w’abapfapfa uri mu nzu y’ibyishimo. |
| 5. | Ibyiza ni ukwemera guhanwa n’umunyabwenge kuruta kumva indirimbo y’abapfapfa. |
| 6. | Kuko guseka k’umupfapfa kumeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono, ibyo na byo ni ubusa. |
| 7. | Ni ukuri agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa, kandi impongano zica ubwenge. |
| 8. | Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone. |
| 9. | Ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa. |
| 10. | Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby’ubu?” Ubwenge si bwo buguteye kubaza utyo. |
| 11. | Ubwenge buhwanije ubwiza nk’ibyo umuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba. |
| 12. | Kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite. |
| 13. | Itegereze umurimo w’Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse? |
| 14. | Ku munsi w’amahirwe ujye wishima, no ku munsi w’amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze. |
| 15. | Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y’impfabusa: habaho umukiranutsi ukenyuka kandi akiranuka, kandi habaho umunyabyaha uramba kandi akora ibibi. |
| 16. | Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigire umunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza? |
| 17. | Ntugashayishe gukora ibibi ntukabe n’umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka? |
| 18. | Ibyiza ni uko bimwe ubikomeza ndetse ibindi ntukabikureho iminwe, kuko uwubaha Imana azava muri ibyo byose. |
| 19. | Ubwenge butera umunyabwenge imbaraga kuruta abatware cumi bari mu mudugudu. |
| 20. | Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure. |
| 21. | Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka, |
| 22. | kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi. |
| 23. | Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzaba umunyabwenge”, ariko bumba kure. |
| 24. | Ibiriho biri kure ikuzimu cyane, ni nde wabishyikira? |
| 25. | Ndahindukira maramaje mu mutima kumenya no kugenzura no gushaka ubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ari ubupfapfa, kandi ko ubupfapfa ari ibisazi. |
| 26. | Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk’umutego n’inshundura, n’amaboko ye akaba nk’ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we. |
| 27. | Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n’ikindi, kugira ngo menye impamvu zabyo, |
| 28. | ari cyo umutima wanjye ugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n’umwe nabonye. |
| 29. | Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.” |