Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko |
| 1. | Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya. |
| 2. | Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, |
| 3. | mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. |
| 4. | Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. |
| 5. | Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. |
| 6. | Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. |
| 7. | Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, |
| 8. | kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose. |
| 9. | Mwene Data w’umukene yishimire yuko afite isumbwe, |
| 10. | naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk’uburabyo bw’ibyatsi. |
| 11. | Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw’ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose. |
| 12. | Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. |
| 13. | Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. |
| 14. | Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. |
| 15. | Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. |
| 16. | Ntimukayobe bene Data bakundwa. |
| 17. | Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka. |
| 18. | Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo. |
Ibyo kutihutira kuvuga, n’amahirwe aterwa no kumvira |
| 19. | Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, |
| 20. | kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana. |
| 21. | Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu. |
| 22. | Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, |
| 23. | kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. |
| 24. | Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. |
| 25. | Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora. |
| 26. | Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa. |
| 27. | Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. |