Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse |
| 1. | Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. |
| 2. | Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara, |
| 3. | namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”, |
| 4. | mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye? |
| 5. | Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda? |
| 6. | Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? |
| 7. | Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa? |
| 8. | Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza. |
| 9. | Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye. |
Amategeko agomba kumvirwa kumaramaje |
| 10. | Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose |
| 11. | kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. |
| 12. | Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo, |
| 13. | kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru. |
Uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye |
| 14. | Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? |
| 15. | Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, |
| 16. | maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? |
| 17. | Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye. |
| 18. | Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye. |
| 19. | Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi. |
| 20. | Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? |
| 21. | Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? |
| 22. | Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye. |
| 23. | Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana. |
| 24. | Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa. |
| 25. | Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira? |
| 26. | Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye. |