Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica |
| 1. | Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi, |
| 2. | kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose. |
| 3. | Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n’imibiri yayo yose. |
| 4. | Kandi dore n’inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n’umuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka. |
| 5. | N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane! |
| 6. | Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu. |
| 7. | Kuko amoko yose y’inyamaswa n’ibiguruka n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje, |
| 8. | ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica. |
| 9. | Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana, |
| 10. | mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo. |
| 11. | Mbese ye, amazi meza n’akereta yabasha kuva mu isōko imwe? |
| 12. | Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z’umutini? Ni ko n’isōko itabasha kuvamo amazi y’umunyu kandi ngo ivemo n’ameza. |
Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo |
| 13. | Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. |
| 14. | Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri. |
| 15. | Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse ni ubw’abadayimoni, |
| 16. | kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. |
| 17. | Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. |
Intandaro z’intambara n’amahane yose |
| 18. | Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro. |