Iteka ryaciriwe ku batunzi b’abanyabugugu |
| 1. | Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona. |
| 2. | Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi, |
| 3. | izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. |
| 4. | Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo. |
| 5. | Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. |
| 6. | Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya. |
Kwihangana no kutarahira no gusenga no kuyobora abayobye |
| 7. | Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. |
| 8. | Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. |
| 9. | Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi. |
| 10. | Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. |
| 11. | Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe. |
| 12. | Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n’indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka. |
| 13. | Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. |
| 14. | Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami. |
| 15. | Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe. |
| 16. | Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. |
| 17. | Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. |
| 18. | Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. |
| 19. | Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora, |
| 20. | mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi. |