Abayuda bahanurirwa ibyago |
| 1. | Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. |
| 2. | Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’ |
| 3. | Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura. |
| 4. | Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami w’u Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.” |
| 5. | Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze? |
| 6. | Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi. |
| 7. | Kandi nabagoshoje intara mu marembo y’igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo. |
| 8. | Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w’abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y’ihangu, nabatunguje ubwoba n’umubabaro. |
| 9. | Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n’isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y’ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 10. | Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma. |
| 11. | Uwiteka yaravuze ati “Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy’amakuba no mu gihe cy’umubabaro. |
| 12. | Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cy’ikasikazi n’umuringa? |
| 13. | “Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye. |
| 14. | Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe n’abanzi bawe, kuko umuriro wakijwe n’uburakari bwanjye wo kuzabatwika.” |
Imana isezeranira Yeremiya kumurinda |
| 15. | Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe. |
| 16. | Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo. |
| 17. | Sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari. |
| 18. | Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk’amazi akama? |
| 19. | Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire. |
| 20. | Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 21. | Nzakurokora nkuvane mu maboko y’abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y’abateye ubwoba.” |