Uwizera Imana ameze nk’igiti gitewe hafi y’amazi |
| 1. | Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo. |
| 2. | Ndetse n’abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n’ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z’imisozi yose. |
| 3. | Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n’ubutunzi bwawe bwose n’ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose. |
| 4. | Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka. |
| 5. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. |
| 6. | Azaba ameze nk’inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukūna kidatuwemo. |
| 7. | “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. |
| 8. | Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” |
| 9. | Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri? |
| 10. | Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri. |
| 11. | Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa. |
| 12. | Ubuturo bwacu bwera n’intebe y’ubwami bw’icyubahiro, yashyizwe ejuru uhereye mbere na mbere. |
| 13. | Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n’isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y’amazi y’ubugingo. |
| 14. | Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye. |
| 15. | Dore barambaza bati “Ijambo ry’Uwiteka riri he? Ngaho nirize.” |
| 16. | Ku bwanjye ntabwo nihutiye kwanga kuba umwungeri ukuragiriye, kandi ntabwo nashakaga kubahanurira umunsi w’amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe. |
| 17. | We kumbera igiteye ubwoba, uri ubuhungiro bwanjye ku munsi w’amakuba. |
| 18. | Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w’ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri. |
Ibyerekeye kweza isabato |
| 19. | Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda uhagarare ku irembo rya rubanda, aho abami b’u Buyuda binjirira n’aho basohokera, no mu marembo yose y’i Yerusalemu ubabwire uti |
| 20. | ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, n’ab’i Buyuda mwese n’abatuye i Yerusalemu mwese, abanyura muri aya marembo.’ |
| 21. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Mwirinde mutikorera umutwaro ku munsi w’isabato, haba no kuwucisha mu marembo y’i Yerusalemu. |
| 22. | Ntimugasohore umutwaro mu mazu yanyu kuri uwo munsi kandi ntimukagire umurimo wose mukora, ahubwo mujye mweza umunsi w’isabato nk’uko nabitegetse ba sogokuruza. |
| 23. | Ariko ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze amajosi kugira ngo batumvira, haba no kwemera kwigishwa.’ |
| 24. | “Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y’uyu murwa ku munsi w’isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho, |
| 25. | ni bwo abami n’ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y’intambara no ku mafarashi bo n’ibikomangoma byabo, n’abantu b’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka. |
| 26. | Kandi bazaturuka mu midugudu y’u Buyuda n’ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy’Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n’ikusi, bazanye ibitambo byoswa n’ibindi bitambo n’amaturo y’ifu n’imibavu, bazanye n’ibyo gushima mu nzu y’Uwiteka. |
| 27. | Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w’isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y’i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y’i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ” |