Ikimenyetso cy’ikibumbano kijanjaguritse |
   | 1. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi, |
   | 2. | maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti |
   | 3. | ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi. |
   | 4. | Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro |
   | 5. | kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’ |
   | 6. | Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo. |
   | 7. | Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba. |
   | 8. | Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n’igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw’ibyago byaho byose. |
   | 9. | Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’inyama z’abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw’ababisha babo babateye n’abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’ |
   | 10. | “Maze urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye, |
   | 11. | ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’ |
   | 12. | Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n’abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk’i Tofeti. |
   | 13. | Kandi amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda yandujwe azamera nk’ahantu h’i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ” |
   | 14. | Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw’inzu y’Uwiteka abwira abantu bose ati |
   | 15. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ” |