Somera Bibiliya kuri Telefone
Pashuri umutambyi ashyira Yeremiya mu mbago
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n’incuti zawe zose, na bo bazagushwa n’inkota z’ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w’i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi ubutunzi bwose bw’uyu murwa n’inyungu yaho yose, n’ibintu byaho byose by’igiciro cyinshi ndetse n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabishyira mu maboko y’ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nawe Pashuri n’ab’inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n’incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko numvise benshi bansebya, n’ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Havumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntugahirwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Havumwe umuntu waje kubwira data ati “Wabyariwe umwana w’umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwo muntu amere nk’imidugudu Uwiteka yarimbuye ntarushye yicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n’urusaku rw’induru ku manywa y’ihangu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibe urutare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n’umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n’isoni?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: