Umwami ahanuza Yeremiya Nebukadinezari yabateye |
| 1. | Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ati |
| 2. | “Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk’uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.” |
| 3. | Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti |
| 4. | ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z’intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa. |
| 5. | Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n’umujinya, umujinya ukaze. |
| 6. | Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n’amatungo bizicwa n’icyorezo gikomeye. |
| 7. | Kandi hanyuma y’ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda, ndetse n’abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n’inkota n’inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ababisha babo n’abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’ |
| 8. | “Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo. |
| 9. | Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura. |
| 10. | Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w’i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 11. | Nimwumve ijambo ry’Uwiteka rivuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati |
| 12. | “Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y’uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk’umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by’imirimo yanyu mukora. |
| 13. | Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’ |
| 14. | Nzabahanira ibihwanye n’imbuto z’imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga. |