Abayuda bazamara imyaka mirongo irindwi mu Bukaludaya |
| 1. | Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b’i Buyuda, |
| 2. | iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw’u Buyuda bwose n’abatuye i Yerusalemu bose ati |
| 3. | “Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n’itatu ijambo ry’Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva. |
| 4. | Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati |
| 5. | ‘Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose. |
| 6. | Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi. |
| 7. | Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y’amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 8. | Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye, |
| 9. | dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka. |
| 10. | Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo n’umucyo w’urumuri. |
| 11. | Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi. |
| 12. | “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w’i Babuloni, n’ubwo bwoko n’igihugu cy’Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose. |
| 13. | Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriye amahanga yose. |
| 14. | Kuko amahanga menshi n’abami bakomeye bazabagira abaretwa b’ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, uko imirimo y’amaboko yabo ingana.” |
Imana izahana amahanga |
| 15. | Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho. |
| 16. | Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n’inkota nzohereza muri yo.” |
| 17. | Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z’Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho: |
| 18. | i Yerusalemu n’imidugudu y’u Buyuda, n’abami baho n’ibikomangoma byaho, ngo bihindurwe umusaka n’igitangarirwa, n’igitutsi no kuvumwa nk’uko bimeze ubu, |
| 19. | na Farawo umwami wo muri Egiputa n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abantu be bose, |
| 20. | n’uruvange rw’amoko n’abami bose bo mu gihugu cya Usi, n’abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya, na Ashikeloni n’i Gaza, na Ekuroni n’abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni, |
| 21. | n’abami bose b’i Tiro n’abami bose b’i Sidoni, |
| 22. | n’abami b’ibihugu byo hakurya y’inyanja, |
| 23. | i Dedani n’i Tema n’i Buzi, n’abiyogoshesha ingohe z’umusatsi, |
| 24. | n’abami bose bo mu Arabiya, n’abami b’uruvange rw’amoko aba mu butayu, |
| 25. | n’abami bose b’i Zimuri, n’abami bose bo muri Elamu, n’abami bose b’Abamedi, |
| 26. | n’abami bose b’ikasikazi, abari hafi n’abari kure bose hamwe, n’ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n’umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo. |
| 27. | “Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywe musinde, muruke mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.’ |
| 28. | Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa. |
| 29. | Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 30. | “Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk’abenga aburire abatuye mu isi bose. |
| 31. | Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 32. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi.” |
| 33. | Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk’amase ari ku gasozi. |
| 34. | Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse. |
| 35. | Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n’abatahira b’umukumbi babure aho bacikira. |
| 36. | Nimwumve ijwi ryo gutaka ry’abungeri, n’umuborogo w’abatahira b’umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo. |
| 37. | Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n’uburakari bw’Uwiteka bukaze. |
| 38. | Yasize ubuturo bwe nk’intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n’ubukana bw’ubibateza, n’uburakari bwe bukaze. |