Abatambyi n’abahanuzi bashaka kwica Yeremiya. |
| 1. | Mu itangira ry’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti |
| 2. | “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, maze ubwire ab’imidugudu y’u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y’Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe. |
| 3. | Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’ |
| 4. | “Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere, |
| 5. | kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira, |
| 6. | iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ” |
| 7. | Nuko abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y’Uwiteka. |
| 8. | Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza. |
| 9. | Kuki wahanuye mu izina ry’Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk’i Shilo, n’uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y’Uwiteka. |
| 10. | Ibikomangoma by’i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y’Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka. |
| 11. | Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.” |
| 12. | Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n’uyu murwa amagambo yose mwumvise. |
| 13. | Noneho nimutunganye inzira zanyu n’imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho. |
| 14. | Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye. |
| 15. | Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.” |
| 16. | Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry’Uwiteka Imana yacu.” |
| 17. | Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry’abantu bati |
| 18. | “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’ |
| 19. | Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo. |
| 20. | “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose. |
| 21. | Umwami Yehoyakimu n’intwari ze zose n’ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa. |
| 22. | Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n’abandi bantu bajyana na we muri Egiputa, |
| 23. | bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.” |
| 24. | Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice. |