Umuhanuzi Hananiya ahinyuza ibyo Yeremiya ahanuye |
   | 1. | Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w’u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y’Uwiteka, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati |
   | 2. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i Babuloni. |
   | 3. | Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni. |
   | 4. | Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda, n’imbohe zose z’u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 5. | Maze umuhanuzi Yeremiya abwirira umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y’Uwiteka ati |
   | 6. | “Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, n’abajyanywe i Babuloni ari imbohe. |
   | 7. | Ariko rero wumve ijambo ngiye kukumvisha, wowe na rubanda rwose: |
   | 8. | abahanuzi ba kera batubanjirije twembi, bahanuye iby’intambara n’iby’ibyago n’iby’icyorezo, biraba mu bihugu byinshi no mu bwami bukomeye. |
   | 9. | None umuhanuzi uhanura iby’amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n’Uwiteka koko.” |
   | 10. | Hananiya aherako akura bya biti by’imbago mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, arabivuna. |
   | 11. | Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry’ayo mahanga yose.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera. |
   | 12. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy’imbago cyari mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya riti |
   | 13. | “Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’ |
   | 14. | Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ” |
   | 15. | Maze umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma. |
   | 16. | Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’ ” |
   | 17. | Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa. |