Somera Bibiliya kuri Telefone
Yeremiya ahanurira Abayuda ko bazatinda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
(Icyo gihe Umwami Yekoniya n’umugabekazi, n’inkone n’ibikomangoma by’i Buyuda n’i Yerusalemu, n’abanyabukorikori n’abacuzi bari bavuye i Yerusalemu).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami w’u Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n’abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
uku ni ko Uwiteka avuga iby’umwami wimye ingoma ya Dawidi, n’iby’abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z’umutini, zitaribwa kuko ari mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi nzabahigisha inkota n’inzara n’icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n’ibitangarirwa, n’ibyimyozwa n’ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b’abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
kandi imbohe zose z’u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikishije umuriro’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
kuko bakoze iby’ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b’abaturanyi babo, bakavuga amagambo y’ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi ibya Shemaya w’i Nehelami uzavuga uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi n’abatambyi bose uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
‘Uwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu y’Uwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago y’inzu y’imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Nuko Zefaniya w’umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y’umuhanuzi Yeremiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
“Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w’i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w’i Nehelami n’urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: