Imana izagirana isezerano rishya n’abantu bayo |
   | 1. | Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye. |
   | 2. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ” |
   | 3. | Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza. |
   | 4. | Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe. |
   | 5. | Uzongera gutera inzabibu ku misozi y’i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n’imbuto zazo. |
   | 6. | Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’ ” |
   | 7. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y’abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw’Abisirayeli barokotse.’ |
   | 8. | Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy’ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z’isi, barimo impumyi n’ibirema n’abagore batwite ndetse n’abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini. |
   | 9. | Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y’amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye. |
   | 10. | “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk’umwungeri uragira umukumbi we.’ |
   | 11. | Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y’uwamurushaga gukomera, |
   | 12. | na bo bazaza baririmbire mu mpinga y’i Siyoni bashikiye ubuntu bw’Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n’amavuta ya elayo, n’ubwagazi bw’umukumbi n’ubw’ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro. |
   | 13. | Maze umwari azishima abyine, abasore n’abasaza bazishimira hamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy’umubabaro wabo. |
   | 14. | Ubugingo bw’abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n’ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 15. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.” |
   | 16. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n’amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’ababisha. |
   | 17. | Kuko hariho ibyiringiro by’amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 18. | “Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk’ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye. |
   | 19. | Ni ukuri namaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubita ku matako, naramwaye ndetse nkorwa n’isoni kuko nari mfite umugayo w’ubusore bwanjye.’ |
   | 20. | “Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 21. | “Wishingire ibimenyetso by’inzira, wishakire ibikuyobora werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe. |
   | 22. | Uzakora hirya no hino uzahereze he, wa mukobwa wasubiye inyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi, umugore azashaka umugabo.” |
   | 23. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy’u Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!’ |
   | 24. | Kandi ab’i Buyuda n’ab’imidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi n’abaragiye imikumbi |
   | 25. | kuko nahagije ubugingo burembye, n’ubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.” |
   | 26. | Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza. |
   | 27. | Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z’abantu n’imbuto z’amatungo. |
   | 28. | Nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 29. | Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y’abana ni yo arurirwa.’ |
   | 30. | Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.” |
   | 31. | Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, |
   | 32. | ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 33. | Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ |
   | 34. | Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” |
   | 35. | Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w’amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati |
   | 36. | “Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose. |
   | 37. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoye ibyo bakoze byose.’ Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 38. | “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwa uzubakwa ube uw’Uwiteka, uhereye ku munara wa Hananēli ukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw’inkike. |
   | 39. | Kandi umugozi ugereshwa uzaramburwa ugere ku musozi w’i Garebu, uzazenguruka ugere i Gowa. |
   | 40. | Kandi igikombe cyose cy’intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n’imirima yose yerekeye ku mugezi w’i Kidironi no ku ruhetero rw’irembo ry’amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.” |