Amahoro azagaruka ubwo ishami rya Dawidi rizumbura |
   | 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti |
   | 2. | “Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo |
   | 3. | ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ |
   | 4. | Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’amazu yo muri uyu murwa, n’iby’inzu z’amanyumba z’abami b’u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota |
   | 5. | iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso. |
   | 6. | Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye. |
   | 7. | Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere. |
   | 8. | Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera. |
   | 9. | Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’ |
   | 10. | “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo, |
   | 11. | aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.N’ijwi ry’abazana ibitambo byo gushima mu nzu y’Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1 |
   | 12. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo. |
   | 13. | Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu y’ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n’aherekeye i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi y’ukuboko kwa nyirazo azibara.’ Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 14. | “Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda. |
   | 15. | Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. |
   | 16. | Muri iyo minsi Yuda azakizwa n’i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’ |
   | 17. | Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli, |
   | 18. | n’abatambyi b’Abalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n’uwo kosa amaturo y’ifu n’uwo kujya atamba iteka.’ ” |
   | 19. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti |
   | 20. | “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukuraho isezerano ryanjye ry’umunsi n’isezerano ryanjye ry’ijoro, kugira ngo umunsi n’ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo, |
   | 21. | ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse n’iry’abatambyi b’Abalewi abagaragu banjye. |
   | 22. | Nk’uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n’umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, n’Abalewi bankorera.’ ” |
   | 23. | Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti |
   | 24. | “Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’ Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho. |
   | 25. | Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry’umunsi n’ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n’amategeko yo gutegeka ijuru n’isi, |
   | 26. | ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n’urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ” |