Abakaludaya bava i Yerusalemu bajya kurwana na Farawo |
| 1. | Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yimitse mu gihugu cy’u Buyuda. |
| 2. | Ariko we ubwe n’abagaragu be n’abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya. |
| 3. | Umwami Sedekiya atuma Yukali mwene Shelemiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ku muhanuzi Yeremiya ati “Udusabire ku Uwiteka Imana yacu.” |
| 4. | Icyo gihe Yeremiya yajyaga agenda mu bantu agataha iwe, kuko batari bamushyira mu nzu y’imbohe. |
| 5. | Hanyuma ingabo za Farawo zihaguruka muri Egiputa ziteye, nuko Abakaludaya bari bagose i Yerusalemu bumvise izo nkuru, baherako baragandura bava i Yerusalemu. |
| 6. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza ku muhanuzi Yeremiya riti |
| 7. | “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwira umwami w’u Buyuda wabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiye kubatabara, zizasubira muri Egiputa mu gihugu cyazo. |
| 8. | Kandi Abakaludaya bazagaruka batere uyu murwa, bazawutsinda bawutwike.’ ” |
| 9. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘Ni ukuri Abakaludaya bazatuvaho’ kuko batazahera. |
| 10. | Erega naho mwanesha ingabo z’Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!” |
Bafata Yeremiya bamushyira mu nzu y’imbohe |
| 11. | Ingabo z’Abakaludaya zimaze kuva i Yerusalemu zibitewe no gutinya ingabo za Farawo, |
| 12. | Yeremiya aherako ava i Yerusalemu agira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini, ngo abonereyo umugabane we mu bantu baho. |
| 13. | Ageze ku irembo rya Benyamini, hari umutware w’abarinzi, witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya, maze afata umuhanuzi Yeremiya ati “Ugiye kuducikira mu Bakaludaya.” |
| 14. | Yeremiya aramuhakanira ati “Urambeshyera, simbacikira mu Bakaludaya.” Ariko ntiyamwumvira. Nuko Iriya afata Yeremiya, amushyira ibikomangoma. |
| 15. | Ibikomangoma birakarira Yeremiya biramukubita, bimugira imbohe bimushyira mu nzu ya Yonatani w’umwanditsi, kuko bari bayigize inzu y’imbohe. |
| 16. | Yeremiya yari mu nzu y’imbohe mu tuzu twayo dufunganye, atumaramo iminsi myinshi. |
| 17. | Hanyuma Umwami Sedekiya aratuma ngo bamuzane, maze umwami amubaza biherereye mu nzu ye ati “Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?” Yeremiya ati “Ririho.” Arongera ati “Uzashyirwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni.” |
| 18. | Yeremiya arongera abaza Umwami Sedekiya ati “Icyo nagucumuyeho ni iki ari wowe cyangwa abagaragu bawe cyangwa ubu bwoko, cyatumye munshyira mu nzu y’imbohe? |
| 19. | Mbese ye, ba bahanuzi banyu babahanuriraga bari he? Ngo ntabwo umwami w’i Babuloni azabatera, habe no kuzatera iki gihugu. |
| 20. | Noneho ndagusaba ngo wumve, mwami nyagasani, ndakwinginga ngo unyemerere icyo ngusabye, we kunsubiza kwa Yonatani w’umwanditsi ntahagwa.” |
| 21. | Nuko Umwami Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rw’inzu y’imbohe, ngo iminsi yose bajye bamuha irobe ry’umutsima rivuye mu nzira y’abavuzi bayo, kugeza ubwo imitsima yose izashira mu murwa. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe. |