Imana yinginga Abayuda ngo bihane |
| 1. | Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti |
| 2. | ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.” |
| 3. | Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa. |
| 4. | Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b’u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n’ububi bw’ingeso zanyu. |
| 5. | “Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n’i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n’inkike.’ |
| 6. | Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.” |
| 7. | Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w’amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n’imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo. |
| 8. | Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho. |
| 9. | Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w’umwami uziheba, n’imitima y’ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n’abahanuzi bazashoberwa.” |
| 10. | Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n’ab’i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.” |
| 11. | Icyo gihe ubu bwoko n’ab’i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b’ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya, |
| 12. | ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.” |
| 13. | Dore azaza ameze nk’ibicu, n’amagare ye y’intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga.Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa! |
| 14. | Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari? |
| 15. | Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z’ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu. |
| 16. | “Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y’u Buyuda. |
| 17. | Barahakubye bameze nk’abarinzi b’umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 18. | “Inzira yawe n’imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.” |
Imana iririra Abayuda banze kwihana |
| 19. | Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye. |
| 20. | Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya. |
| 21. | Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda? |
| 22. | Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi. |
| 23. | Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru na ryo nta mucyo rifite. |
| 24. | Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega. |
| 25. | Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze. |
| 26. | Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka ku bw’uburakari bwe bukaze. |
| 27. | Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose. |
| 28. | Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.” |
| 29. | Umudugudu wose uhungishwa n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo. |
| 30. | Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by’izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe. |
| 31. | Kuko numvise ijwi nk’iry’umugore uri ku nda no gushinyiriza nk’ubyara uburiza, ijwi ry’umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y’abanyica!” |