Somera Bibiliya kuri Telefone
Ishimayeli yica Gedaliya n’abandi benshi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n’ingabo z’Abakaludaya zari zihari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
n’i Shilo n’i Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y’ifu n’imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu be bica ba bandi babata mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y’ingano na sayiri, n’amavuta ya elayo n’ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Urwobo (ni rwo rwacukujwe n’Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z’abantu yabanje kwica zose hamwe n’iya Gedaliya, azigerekeranije n’intumbi z’abo yishe hanyuma ruruzura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n’abakobwa b’umwami n’abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.
Yohanani agarura imbohe Ishimayeli yari yacikanye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Yohanani mwene Kareya n’abatware bose b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
baherako batabarana n’ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we barishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n’abantu munani, ajya kwa bene Amoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z’intambara, n’abagore n’abana n’inkone.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
ku bw’Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n’uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: