Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato |
| 1. | Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana, |
| 2. | Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ |
| 3. | Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y’Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.” |
| 4. | Nuko Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry’Uwiteka ngo bature mu gihugu cy’u Buyuda. |
| 5. | Ahubwo Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bajyana abasigaye b’i Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cy’u Buyuda: |
| 6. | si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b’umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya. |
| 7. | Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry’Uwiteka, maze bagera n’i Tahapanesi. |
| 8. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti |
| 9. | “Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y’amatafari ashashe ku irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b’i Buyuda babireba, maze ubabwire uti |
| 10. | ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y’ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry’ubwami hejuru yayo. |
| 11. | Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n’abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota. |
| 12. | Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro. |
| 13. | Azamenagura n’inkingi z’amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’ ” |