Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa |
   | 1. | Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti |
   | 2. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo |
   | 3. | bitewe n’ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’ |
   | 4. | Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’ |
   | 5. | Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu. |
   | 6. | Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk’uko biri n’uyu munsi. |
   | 7. | “Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n’umugore, umwana muto n’uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana? |
   | 8. | Kuko mundakarisha imirimo y’amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n’ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi. |
   | 9. | Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n’ibibi by’abami b’u Buyuda n’ibibi by’abagore babo, n’ibibi byanyu ubwanyu n’ibibi by’abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu? |
   | 10. | Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n’imbere ya ba sogokuruza.’ |
   | 11. | “Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n’ab’i Buyuda bose nzabaca. |
   | 12. | Maze n’abasigaye b’i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n’inkota n’inzara, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota n’inzara, bazaba ibivume n’ibitangarirwa, n’ibicibwa n’ibiteye isoni. |
   | 13. | Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk’uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n’inzara n’icyorezo, |
   | 14. | bitume hatagira uwo mu basigaye b’i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy’u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ” |
   | 15. | Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n’abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati |
   | 16. | “Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry’Uwiteka byose |
   | 17. | Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, nk’uko twagenje twe na ba sogokuruza, n’abami bacu n’ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona. |
   | 18. | Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara. |
   | 19. | “Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, abagabo bacu badahari?” |
   | 20. | Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n’abagore bamusubije batyo ati |
   | 21. | “Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n’abami banyu, n’ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima? |
   | 22. | Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n’ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n’igitangarirwa, n’ikivume kitagira ugituyemo nk’uko bikiri n’uyu munsi. |
   | 23. | Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije.Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk’uko biri n’uyu munsi.” |
   | 24. | Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa. |
   | 25. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze. |
   | 26. | Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwe ab’i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n’akanwa k’umuntu wese w’i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’ |
   | 27. | Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose. |
   | 28. | Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo. |
   | 29. | Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi. |
   | 30. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y’abahiga ubugingo bwe, nk’uko nashyize Sedekiya umwami w’u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ” |