Yeremiya ahanurira amahanga ibyago muri Egiputa |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga. |
| 2. | Ibya Egiputa: Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda. |
| 3. | “Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze urugamba. |
| 4. | Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, muteze urugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma. |
| 5. | “Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 6. | “Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n’intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurate ni ho basitariye baragwa. |
| 7. | Uwo ni nde wuzuye ameze nka Nili, amazi ye akiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi? |
| 8. | Egiputa haruzuye hameze nka Nili, amazi yayo yiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi, haravuga hati ‘Nzahaguruka nkwire isi yose, nzarimbura umurwa n’abawutuyemo.’ |
| 9. | Nimuzamuke mwa mafarashi mwe, namwe mwa magare mwe nimuhorere n’intwari zisohoke. Abanyetiyopiya n’ab’i Puti bitwaza ingabo, n’ab’i Ludi bitwaza imiheto bakayifora. |
| 10. | “Uwo munsi ni umunsi w’Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n’amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy’ikasikazi ku ruzi Ufurate. |
| 11. | Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira. |
| 12. | Amahanga yumvise gukorwa n’isoni kwawe kandi isi yuzuwemo n’umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburira n’iyindi zombi zikagwira icyarimwe.” |
| 13. | Ijambo Uwiteka yabwiye umuhanuzi Yeremiya, uko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni azatera igihugu cya Egiputa. |
| 14. | “Mubimenyeshe muri Egiputa, mubyamamaze i Migidoli, mubyamamaze i Nofu n’i Tahapanesi muti ‘Hagarara ushikamye kandi ube witeguye, kuko inkota imaze kurimbura abagukikije.’ |
| 15. | Kuki intwari zawe zagiye incucu imwe? Ntibaruhije bahagarara kuko Uwiteka ari we ubirukanye. |
| 16. | Yatumye benshi basitara, ni ukuri bagwana hejuru. Maze baravuga bati ‘Reka duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu twavukiyemo, duhunge inkota irimbura.’ |
| 17. | “Ni ho batereye hejuru bati ‘Farawo umwami wa Egiputa agira umuhindo gusa, kuko yirengagije igihe cyategetswe.’ |
| 18. | Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo arirahira ati ‘Ni ukuri nk’uko Tabora umeze mu misozi, kandi nk’uko Karumeli wo ku nyanja umeze, ni ko azaza.’ |
| 19. | Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we, kora impamba witegure kuko ugiye kugenda uri umunyagano, kuko i Nofu hazaba amatongo, hagatwikwa ntihagire uwo kuhatura. |
| 20. | Egiputa hameze nk’ishashi nziza cyane, ariko kurimbuka kuje guturutse ikasikazi kurasohoye. |
| 21. | N’abakorera ibihembo baho bameze nk’inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiye inyuma bagahungira hamwe ntibarakarushya bahagarara kuko umunsi w’ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo. |
| 22. | Ijwi ryabo rizagenda nk’inzoka kuko bazaza bari kumwe n’ingabo, bazamutera bafite intorezo nk’abāsa inkwi. |
| 23. | Uwiteka aravuga ati ‘Bazatema ishyamba rye nubwo ari inzitane, kuko ari benshi kuruta inzige kandi ntibabarika. |
| 24. | Umukobwa wa Egiputa azamwara, azatangwa mu maboko y’ubwoko bw’ikasikazi.’ ” |
| 25. | Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Ngiye guhana Amoni w’i No na Farawo na Egiputa, n’ibigirwamana byaho n’abami baho, ndetse na Farawo n’abamwizigiye bose. |
| 26. | Nzabatanga mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni no mu maboko y’abagaragu be, kandi hanyuma y’ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 27. | “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba. |
| 28. | Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.” |