Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibyago by’i Mowabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Iby’i Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n’isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n’isoni harashenywe. 2.8-11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ishimwe ry’i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n’umuborogo byatewe no kurimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nimuhunge mwikize, mumere n’inkokōre yo mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“Kuko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n’abatambyi be n’ibikomangoma bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu n’umwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n’igisiza kizarimburwa nk’uko Uwiteka yabivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y’umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n’ibicuma byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk’uko ab’inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n’i Beteli bizeraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n’intwari mu ntambara?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho b’intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n’umubabaro we ugize umwete wo kumugeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Abamukikije mwese nimumuririre, n’abazi izina rye mwese muvuge muti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n’inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rw’inzira witegereze, ubaze umugabo ucitse n’umugore uhunga uti ‘Byagenze bite?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Urubanza rugeze mu gihugu cy’igisiza, i Holoni n’i Yahazi n’i Mefāti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
n’i Diboni n’i Nebo n’i Betidibulatayimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
n’i Kiriyatayimu n’i Betigamuli n’i Betimewoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
n’i Keriyoti n’i Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cy’i Mowabu, iya kure n’iyo hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ihembe rya Mowabu riracitse n’ukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n’abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk’inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w’amasenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n’ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k’umutima we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu b’i Kiriheresi bazaborogerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Yewe wa ruzabibu rw’i Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y’i Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Kwishima n’umunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cy’i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rw’impundu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
“Gutaka kw’i Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse n’i Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu na yo azakama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, n’uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
“Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nk’umwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu b’i Kiriheresi nk’umwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
umutwe wose uriho ibiharanjongo n’ubwanwa bwose bwogoshwe n’ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Hejuru y’amazu yose y’i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk’ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe n’isoni! Ni ko Mowabu azaba urw’amenyo n’igiteye ubwoba mu baturanyi be bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk’igisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
I Keriyoti harahindūwe n’ibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima w’intwari z’i Mowabu uzamera nk’uw’umugore uri ku nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Ibitera ubwoba n’urwobo n’imitego bikugezeho, wa muturage w’i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, n’ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
“Impunzi zahagaze mu gicucu cy’i Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni n’ikirimi cy’umuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike z’i Mowabu no mu gitwariro cy’abanyarusaku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
“Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura ab’i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: