Ibyago by’Abamoni |
   | 1. | Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho? |
   | 2. | Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 3. | Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we. |
   | 4. | Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’ |
   | 5. | Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y’imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’ |
   | 6. | “Ariko hanyuma nzagarura imbohe z’Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga. |
Ibyago bya Edomu |
   | 7. | Ibya Edomu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z’abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 |
   | 8. | Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye. |
   | 9. | Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza? |
   | 10. | Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n’abaturanyi be, na we ntakiriho. |
   | 11. | Siga impfubyi zawe nzazirera, n’abapfakazi bawe banyizere.” |
   | 12. | Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri. |
   | 13. | Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n’igiteye isoni, n’amatongo n’igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’ |
   | 14. | “Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’ |
   | 15. | Dore nakugize muto mu banyamahanga n’insuzugurwa mu bantu. |
   | 16. | Ku bw’igitinyiro cyawe ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y’umusozi. N’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 17. | “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose. |
   | 18. | Nk’uko i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 19. | “Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n’umwungeri uzanyīmīra ni nde?” |
   | 20. | Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n’imigambi yagambiriye ku baturage b’i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo. |
   | 21. | Isi itigiswa n’urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura. |
   | 22. | Umva azazamuka aguruka nk’igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w’intwari zo muri Edomu uzaba nk’uw’umugore uri ku nda. |
Ibyago by’i Damasiko |
   | 23. | Iby’i Damasiko. I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza. |
   | 24. | I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n’umubabaro bihafashe nk’uko bifata umugore uri ku nda. |
   | 25. | Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe! |
   | 26. | Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n’ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
   | 27. | Kandi nzashumika inkike z’i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi. |
Ibyago by’i Kedari |
   | 28. | Iby’i Kedari n’ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yatsinze. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b’iburasirazuba. |
   | 29. | Bazanyaga amahema yabo n’imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n’ibintu byabo byose n’ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’ |
   | 30. | “Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera. |
   | 31. | Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n’ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 32. | “Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n’amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z’umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 33. | N’i Hasori hazaba ubuturo bw’imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” |
Ibyago bya Elamu |
   | 34. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w’u Buyuda atangiye kwima riti |
   | 35. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y’Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane. |
   | 36. | Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo. |
   | 37. | Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y’abanzi babo n’imbere y’abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n’uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura, |
   | 38. | kandi nzatereka intebe yanjye y’ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n’ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 39. | Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |