Ibyago bizagera kuri Babuloni n’Abakaludaya |
   | 1. | Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya. |
   | 2. | Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse. |
   | 3. | “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze. |
   | 4. | “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n’aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo. |
   | 5. | Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuze n’Uwiteka, musezerane isezerano ry’iteka ritazibagirana.’ |
   | 6. | “Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n’abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo. |
   | 7. | Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturiho kuko bacumuye ku Uwiteka, ari we buturo bwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’ |
   | 8. | “Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy’Abakaludaya mumere nk’amasekurume y’ihene ajya imbere y’imikumbi. |
   | 9. | Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy’ikasikazi, nyateze i Babuloni bahateze urugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk’iy’intwari y’umukogoto, nta wuzagaruka ubusa. |
   | 10. | Kandi i Bukaludaya hazaba umunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 11. | “Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyaga umwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushye nk’ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk’amafarashi akomeye, |
   | 12. | nyoko azakozwa isoni rwose, uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw’inyuma mu mahanga, amere nk’igihugu cy’ubukuna kidaturwa kandi gikakaye. |
   | 13. | Ntihazaturwa ku bw’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose. |
   | 14. | “Nimuteze urugamba rwo kugota i Babuloni mwa bafozi b’umuheto mwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuye ku Uwiteka. |
   | 15. | Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk’uko hagiriye abandi. |
   | 16. | Ababibyi b’i Babuloni n’abatemesha imihoro mu gihe cy’isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatuma umuntu wese asubira mu bwoko bwe, kandi umuntu wese azahungira mu gihugu cy’iwabo.” |
Abisirayeli bazakizwa |
   | 17. | Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n’umwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yamuvunnye amagufwa. |
   | 18. | Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhana umwami w’i Babuloni n’igihugu cye nk’uko nahannye umwami wo mu Ashuri. |
   | 19. | Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli n’i Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga z’imisozi ya Efurayimu n’i Galeyadi. |
   | 20. | Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n’ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga. |
Uko i Babuloni hazatsindwa |
   | 21. | Zamuka utere igihugu cy’i Meratayimu, ugitere utere n’abaturage b’i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 22. | Urusaku rw’intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye. |
   | 23. | Yemwe, inyundo y’isi yose ko yacitse igatāna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga! |
   | 24. | Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa. |
   | 25. | Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro avanamo intwaro z’uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cy’Abakaludaya. |
   | 26. | Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugira icyaho musiga. |
   | 27. | Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n’umunsi wo guhanwa kwabo! |
   | 28. | Ijwi ry’impunzi zirokotse mu gihugu cy’i Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k’Uwiteka Imana yacu, ihōrera urusengero rwayo. |
   | 29. | Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b’imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n’umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n’imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli. |
   | 30. | Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 31. | Dore uranyiteje yewe mwibone we, kuko umunsi wawe ugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
   | 32. | Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongeza umuriro mu midugudu ye maze utwike abamukikije bose. |
   | 33. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende. |
   | 34. | Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni. |
   | 35. | “Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 36. | Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa. |
   | 37. | Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw’abanyamahanga babarimo, bazaba nk’abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa. |
   | 38. | Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy’ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima. |
   | 39. | “Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n’amasega ari ho bizaba, n’imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi. |
   | 40. | Uko Imana yarimbuye i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yegeranye na ho, ni ko na ho nta muntu uzahatura, kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 41. | “Dore haje ubwoko buturutse ikasikazi, kandi ubwoko bukomeye n’abami benshi bazahagurutswa bava mu mpera z’isi. |
   | 42. | Bitwaje imiheto n’amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk’inyanja kandi bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk’umuntu ugiye mu ntambara, baraguteye wa mukobwa w’i Babuloni we. |
   | 43. | Umwami w’i Babuloni yumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. |
   | 44. | “Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n’umwungeri uzanyimīra ni nde?” |
   | 45. | Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babuloni n’imigambi yagambiriye ku gihugu cy’Abakaludaya. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo. |
   | 46. | Isi itigiswa n’urusaku rwo kunyagwa kw’i Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga. |