Sedekiya ajyanwa i Babuloni ho imbohe(2 Abami 24.18--25.7) |
| 1. | Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. |
| 2. | Akorera ibibi imbere y’Uwiteka, nk’uko Yehoyakimu yagenje kose. |
| 3. | Uburakari bw’Uwiteka bwageze i Yerusalemu n’i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni. |
| 4. | Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni we n’ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose. |
| 5. | Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’Umwami Sedekiya. |
| 6. | Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w’uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya. |
| 7. | Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y’inkike zombi riri ku murima w’umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu). |
| 8. | Maze ingabo z’Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by’i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana. |
| 9. | Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza. |
| 10. | Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n’ibikomangoma by’i Buyuda byose abyicira i Ribula. |
| 11. | Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y’imbohe arinda agwamo. |
Nebukadinezari anyaga ibintu byo mu nzu y’Imana, babijyana i Babuloni(2 Abami 25.8-17) |
| 12. | Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n’icyenda wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, Nebuzaradani umutware w’abarinzi wari igisonga cy’umwami w’i Babuloni, aza i Yerusalemu. |
| 13. | Atwika inzu y’Uwiteka n’ingoro y’umwami n’amazu y’i Yerusalemu yose, n’inzu y’umuntu ukomeye wese, arayitwika yose. |
| 14. | Ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’umutware w’abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu. |
| 15. | Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n’abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n’impunzi zacikiye ku mwami w’i Babuloni, n’abandi bantu bari basigaye. |
| 16. | Ariko Nebuzaradani umutware w’abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n’abahinzi. |
| 17. | Maze Abakaludaya bamenagura inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka, n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyo mu nzu y’Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni. |
| 18. | Bajyana n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibifashi n’imbehe n’indosho n’ibintu by’imiringa bakoreshaga byose. |
| 19. | N’ibikombe n’ibyotero n’inzabya n’ibyungu, n’ibitereko by’amatabaza n’indosho n’udukombe, ibintu by’izahabu n’iby’ifeza, umutware w’abarinzi arabijyana. |
| 20. | Inkingi zombi n’igikarabiro kidendeje, n’amapfizi cumi n’abiri y’imiringa yari munsi y’ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y’Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero. |
| 21. | Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bw’inkingi imwe bwari mikono cumi n’umunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’umuringa wari ufite intoki enye, |
| 22. | kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw’umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n’urushundura, hariho n’amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n’amakomamanga. |
| 23. | Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda n’atandatu, n’amakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana. |
Abaturage b’i Buyuda bajyanwa i Babuloni(2 Abami 25.18-21,27-30) |
| 24. | Umutware w’abarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n’abakumirizi batatu, |
| 25. | no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n’abantu barindwi bo mu babanaga n’umwami babonetse mu murwa, n’umwanditsi w’umugaba w’ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n’abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa. |
| 26. | Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi arabajyana, abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula. |
| 27. | Umwami w’i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy’i Hamati. Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe. |
| 28. | Umubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu. |
| 29. | Mu mwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri. |
| 30. | Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w’abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu. |
| 31. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yehoyakini umwami w’u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wa makumyabiri n’itanu wako, Evilimerodaki umwami w’i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w’u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y’imbohe, |
| 32. | amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz’abandi bami bamubagaho i Babuloni. |
| 33. | Amukura mu myambaro y’imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe. |
| 34. | Umwami w’i Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga. |