Imana ibasezeranira amahoro nibihana |
   | 1. | Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti |
   | 2. | “Hagarara mu irembo ry’inzu y’Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ab’i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’ |
   | 3. | Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’ |
   | 4. | Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka nguru.’ |
   | 5. | “Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n’ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z’umuntu n’umuturanyi we, |
   | 6. | ntimubonerane umushyitsi n’impfubyi n’umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba, |
   | 7. | ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.” |
Imana ihinyuza idini y’uburyarya. Ibahanurira ibyago |
   | 8. | Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro. |
   | 9. | Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, |
   | 10. | maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose? |
   | 11. | Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 12. | Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h’i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereza uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw’abantu banjye ba Isirayeli. |
   | 13. | Kandi n’ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe, |
   | 14. | ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n’ahantu nabahanye na ba sogokuruza, nk’uko nagiriye i Shilo. |
   | 15. | Nzabacira kure y’amaso yanjye nk’uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n’urubyaro rwose rwa Efurayimu. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 16. | Nuko ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, ntukanyinginge kuko ntazakumvira. |
   | 17. | Mbese nturuzi ibyo bakorera mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu? |
   | 18. | Abana batashya inkwi na bo ba se bagacana umuriro, abagore na bo bakavuga umutsima kandi bavugira umugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukira izindi mana amaturo y’ibyokunywa banyendereza kugira ngo bandakaze. |
   | 19. | Mbese ni jye barakaza? Ni ko Uwiteka abaza. Si bo ubwabo bikoza isoni? |
   | 20. | Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Dore uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y’igihugu, kandi bizagurumana ubutazazima. |
   | 21. | Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti “Nimushyire ibitambo byanyu byoswa ku maturo yanyu, maze murye inyama. |
   | 22. | Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby’ibitambo byoswa n’amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa, |
   | 23. | ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe. |
   | 24. | Nyamara ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n’imigambi yabo n’imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma. |
   | 25. | Uhereye umunsi ba sogokuruza baviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nabohererezaga abagaragu banjye bose b’abahanuzi, iminsi yose nazindukaga kare nkababoherereza, |
   | 26. | nyamara ntibarakanyumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze ijosi barusha ba se gukora ibibi. |
   | 27. | “Uzababwira ayo magambo yose ariko ntibazakumvira, kandi uzabahamagara ariko ntibazakwitaba. |
   | 28. | Maze uzapfe kubabwira uti ‘Ubu ni ubwoko butumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’ |
   | 29. | “Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z’imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w’abantu yarakariye akabareka. |
   | 30. | “Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza. |
   | 31. | Kandi bubatse ingoro z’i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n’abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza. |
   | 32. | Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa. |
   | 33. | Intumbi z’ubu bwoko zizaba ibyokurya by’ibisiga byo mu kirere n’iby’inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana. |
   | 34. | Maze ijwi ry’umunezero n’ijwi ryo kwishima, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, nzabihoza bishire mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko igihugu kizaba kibaye umwirare.” |