   | 1. | Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya! |
   | 2. | Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 3. | Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya. |
   | 4. | Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi. |
   | 5. | Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 6. | Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe? |
   | 7. | Ururimi rwabo ni nk’umwambi wicana, ruvuga iby’uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico. |
   | 8. | Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk’ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? |
   | 9. | “Imisozi nzayiririra mboroge, n’ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n’ijwi ry’amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n’amatungo byarahunze, birigendera. |
   | 10. | “I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw’ingunzu, n’imidugudu y’u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.” |
   | 11. | Ni nde w’umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n’akanwa k’Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura? |
   | 12. | Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza, |
   | 13. | ahubwo bayobejwe n’imitima yabo inangiye n’ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije. |
   | 14. | Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye. |
   | 15. | Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ” |
   | 16. | Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b’abahanga baze. |
   | 17. | “Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n’ibihene byacu bihongobokemo amazi. |
   | 18. | “Kuko ijwi ry’umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n’isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’ |
   | 19. | “Ariko nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n’umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya, |
   | 20. | kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n’abasore bari mu nzira. |
   | 21. | Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z’abantu zizagwa hasi zibe nk’amase yo ku gasozi nk’ibihumbano bisigara inyuma y’usarura, zitazagira uzirarura.’ ” |
   | 22. | Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n’intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe, |
   | 23. | ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 24. | “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe: |
   | 25. | Egiputa n’u Buyuda na Edomu, n’Abamoni n’ab’i Mowabu, n’abiyogoshesha ingohe z’umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n’ab’inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.” |