Somera Bibiliya kuri Telefone
Yesaya ahanura ibyerekeye Shami wa Yesayi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Inka zizarishanya n’idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.
Shami azagarura Abisirayeli bose batatanye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n’i Patirosi n’i Kushi na Elamu n’i Shinari n’i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ishyari ry’Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab’iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy’inyanja ya Egiputa, azazana n’umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk’iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: