Ibihano Imana izahana i Babuloni |
| 1. | Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye. |
| 2. | Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura. |
| 3. | Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari. |
| 4. | Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara. |
| 5. | Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose. |
| 6. | Nimuboroge kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose. |
| 7. | Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka. |
| 8. | Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro. |
| 9. | Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo. |
| 10. | Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako. |
| 11. | Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi. |
| 12. | Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri. |
| 13. | Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze. |
| 14. | Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo. |
| 15. | Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota. |
| 16. | Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato. |
| 17. | Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza. |
| 18. | Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya. |
| 19. | Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora. |
| 20. | Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo. |
| 21. | Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira. |
| 22. | Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama. |