Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho |
   | 1. | Ibihanurirwa Mowabu. Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. |
   | 2. | Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose. |
   | 3. | Bagenda mu nzira z’iwabo bambaye ibigunira, hejuru y’amazu yabo no mu miharuro y’iwabo umuntu wese araboroga arira cyane. |
   | 4. | Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z’i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi. |
   | 5. | Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y’abarimbuka. |
   | 6. | Kuko amazi y’i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi. |
   | 7. | Ni cyo kizatuma ibintu batunze n’ibyo babitse babijyana ku mugezi w’imikinga, |
   | 8. | kuko kurira kugeze mu ngabano z’i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n’i Bēriyelimu. |
   | 9. | Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n’abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare. |