Imiburo y’i Damasiko |
| 1. | Ibihanurirwa i Damasiko. “I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro. |
| 2. | Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma. |
| 3. | Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze. |
| 4. | “Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira ananuke. |
| 5. | Kandi bizamera nk’umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk’uhumba amasaka mu kibaya cy’Abarafa. |
| 6. | Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk’iby’umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y’impande z’umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze. |
| 7. | Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli. |
| 8. | Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba. |
| 9. | Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk’ahantu ho mu bibira no mu mpinga z’imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose. |
| 10. | Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy’imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n’ingurukira z’inyamahanga. |
| 11. | Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w’umubabaro n’agahinda gasāze. |
| 12. | Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y’amahanga menshi ahorera nk’inyanja, umva no gusuma kw’amahanga asuma nk’amazi menshi yo ku rusumo. |
| 13. | Amahanga azasuma nk’amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk’ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, kandi bazirukanwa nk’umukungugu utumurwa na serwakira. |
| 14. | Dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w’abatunyaga kandi ni byo bihembo by’abatwambura. |