Ibyago Abanyegiputa bazabona |
| 1. | Ibihanurirwa Egiputa. Dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda. |
| 2. | “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami. |
| 3. | Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n’abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi. |
| 4. | Abanyegiputa nzabagabiza umutware w’umunyamwaga, kandi umwami w’umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze. |
| 5. | Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka. |
| 6. | Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n’imiberanya bizahonga. |
| 7. | Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n’imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka. |
| 8. | Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n’abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege. |
| 9. | Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n’ababoha imyenda yera bazumirwa. |
| 10. | Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n’abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima. |
| 11. | Abatware b’i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z’abajyanama ba Farawo b’abahanga zihindutse iz’ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w’umunyabwenge, ndi uw’abami ba kera”? |
| 12. | Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa. |
| 13. | Abatware b’i Sowani bahindutse abapfapfa, n’abatware b’i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry’imiryango yaho. |
| 14. | Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk’uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye. |
| 15. | Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n’umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n’ishami ry’umukindo cyangwa n’umuberanya. |
| 16. | Uwo munsi Egiputa hazamera nk’abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n’uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko. |
| 17. | Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw’imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa. |
Uko Egiputa izatakambira Uwiteka igakira |
| 18. | Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka. |
| 19. | Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. |
| 20. | Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize. |
| 21. | Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure. |
| 22. | Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza. |
| 23. | Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe. |
| 24. | Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha, |
| 25. | kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.” |