Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro |
| 1. | Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu. |
| 2. | Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. |
| 3. | Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka. |
| 4. | Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. |
| 5. | Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka. |
| 6. | Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n’uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga. |
| 7. | Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero. |
| 8. | Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye. |
| 9. | Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire. |
| 10. | Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye. |
| 11. | Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine, |
| 12. | kuko hazaba umunsi w’Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n’ibigamika byose n’ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi. |
| 13. | Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose, |
| 14. | no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, |
| 15. | no ku munara muremure wose no ku nkike yose, |
| 16. | no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose. |
| 17. | Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine. |
| 18. | Ibigirwamana bizashiraho rwose. |
| 19. | Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi. |
| 20. | Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’ubucurama, |
| 21. | bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi. |
| 22. | Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki? |