Abanyegiputa n’Abanyetiyopiya bahanurirwa ko bazajyanwa ho iminyago |
   | 1. | Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra, |
   | 2. | icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto. |
   | 3. | Maze Uwiteka aravuga ati “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n’igitangaza, |
   | 4. | ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z’Abanyegiputa n’ibicibwa bya Etiyopiya, abato n’abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n’amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni. |
   | 5. | Kandi baziheba bakorwe n’isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga. |
   | 6. | Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n’inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ” |