Ibihano by’ibindi bihugu |
| 1. | Ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja. Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba. |
| 2. | Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga.Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije. |
| 3. | Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba. |
| 4. | Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi. |
| 5. | Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta. |
| 6. | Kuko Uwiteka ambwiye ati “Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye. |
| 7. | Nabona umutwe w’ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.” |
| 8. | Nuko avuge nk’intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye. |
| 9. | None dore nguriya umutwe w’ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.” |
| 10. | Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye. |
| 11. | Ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?” |
| 12. | Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.” |
| 13. | Ibihanurirwa Arabiya. Yemwe mwa nzererezi z’Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara. |
| 14. | Uwishwe n’inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy’i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo, |
| 15. | kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n’imiheto ifoye n’amakuba y’intambara. |
| 16. | Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n’imyaka y’abakorera ibihembo, icyubahiro cy’i Kedari kizashira. |
| 17. | Abazasigara ku mubare w’abarashi b’intwari z’Abakedari bazaba imbarwa.” Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze. |