Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo |
   | 1. | Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu? |
   | 2. | Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara! |
   | 3. | Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe. |
   | 4. | Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye unyazwe, |
   | 5. | kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n’ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z’amabuye n’imiborogo igera ku misozi miremire.” |
   | 6. | Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n’ingabo ziri mu magare n’izigendera ku mafarashi, kandi ab’i Kiri basohoye ingabo. |
   | 7. | Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n’abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo. |
   | 8. | Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y’ishyamba. |
   | 9. | Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo, |
   | 10. | mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike. |
   | 11. | Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y’inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane. |
   | 12. | Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira, |
   | 13. | aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.” |
   | 14. | Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze. |
   | 15. | Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti |
   | 16. | ‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare? |
   | 17. | Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira, |
   | 18. | akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we. |
   | 19. | Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’ |
   | 20. | “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, |
   | 21. | mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda. |
   | 22. | Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura. |
   | 23. | Nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro. |
   | 24. | “Maze bazamujishaho icyubahiro cy’inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n’ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.” |
   | 25. | Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze. |