| 1. | Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14 |
| 2. | Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke. |
| 3. | Imbuto za Shihori n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry’amahanga. |
| 4. | Yewe Sidoni, korwa n’isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n’ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.” |
| 5. | Inkuru y’i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane. |
| 6. | Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge. |
| 7. | Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo? |
| 8. | Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi? |
| 9. | Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose. |
| 10. | Wa mukobwa w’i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse. |
| 11. | Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja anyeganyeza ibihugu by’abami, Uwiteka ategeka iby’i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho. |
| 12. | Aravuga ati “Wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.” |
| 13. | Murebe igihugu cy’Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah’inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y’ibwami, bahahindura itongo. |
| 14. | Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse. |
| 15. | Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk’iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya. |
| 16. | Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe. |
| 17. | Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’abami bo mu isi bose. |
| 18. | Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye. |