Imana ni Umukiza w’abarengana |
| 1. | Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri. |
| 2. | Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose. |
| 3. | Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w’amahanga agira umwaga ukagutinya, |
| 4. | kuko abakene n’abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu. |
| 5. | Nk’uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n’igicucu cy’igicu, ni ko uzatwama induru z’abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by’abanyamwaga. |
| 6. | Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza. |
| 7. | Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose, |
| 8. | kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. |
| 9. | Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” |
| 10. | Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k’Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk’uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y’amase. Zef 2.8-11 |
| 11. | Kandi azaramburiramo amaboko nk’uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n’ubugambanyi yagambanaga. |
| 12. | Igihome cy’umunara cyo ku nkike zawe z’amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu. |