Amahoro y’abiringira Imana |
| 1. | Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. |
| 2. | Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire. |
| 3. | Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. |
| 4. | Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose. |
| 5. | Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu. |
| 6. | Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by’abakene n’iby’abatindi ni byo bizawuribata. |
| 7. | “Inzira y’umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. |
| 8. | Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y’amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n’urwibutso rwawe. |
| 9. | Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka. |
| 10. | Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw’Umwami Imana. |
| 11. | “Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika. |
| 12. | “Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza. |
| 13. | Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe. |
| 14. | Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose. |
| 15. | “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z’igihugu zose. |
| 16. | Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya. |
| 17. | Nk’uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n’ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka. |
| 18. | Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.” |
| 19. | “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye. |
| 20. | “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. |
| 21. | Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” |