Imana iburira Abefurayimu |
| 1. | Ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano. |
| 2. | Dore Uwiteka afite umunyamaboko w’intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk’amahindu y’urubura, nk’amashahi arimbura n’amazi menshi y’umwuzure arenga inkombe. |
| 3. | Maze ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa. |
| 4. | Kandi ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w’ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk’imbuto y’umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose. |
| 5. | Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo, |
| 6. | n’uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo. |
| 7. | Ariko n’Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n’umuhanuzi baradandabiranywa n’igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n’igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa. |
| 8. | Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n’imyanda, nta heza na hato. |
| 9. | Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse? |
| 10. | Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya. |
| 11. | Ahubwo azavuganira n’ubu bwoko mu kanwa k’abanyamahanga b’urundi rurimi, |
| 12. | ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva. |
| 13. | Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry’Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe. |
Ibuye rikomeza impfuruka |
| 14. | Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu. |
| 15. | Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n’urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n’ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.” |
| 16. | Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho. |
| 17. | Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.” Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho. |
| 18. | Maze isezerano mwasezeranye n’urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n’ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi. |
| 19. | Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa. |
| 20. | Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu! |
| 21. | Uwiteka azahaguruka nk’uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk’uko yarakariye mu kibaya cy’i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w’inzaduka, uwo murimo we w’inzaduka azawusohoza. |
| 22. | Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose. |
| 23. | Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye. |
| 24. | Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka? |
| 25. | Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho? |
| 26. | Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza. |
| 27. | Uburo ntibuhuzwa imihuzo y’ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw’igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo. |
| 28. | Ingano z’umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw’igare rye n’inzara z’amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze. |
| 29. | N’ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge. |