Abayuda bahanirwa uburyarya |
| 1. | Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye, |
| 2. | ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli. |
| 3. | Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera. |
| 4. | Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk’iry’umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu. |
| 5. | Ariko ingabo z’ababisha bawe zizaba zimeze nk’umukungugu, n’ingabo z’abanyamwaga zizamera nk’umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya. |
| 6. | Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora. |
| 7. | Ingabo z’amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n’igihome cye bakamurushya, bizaba nk’inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro. |
| 8. | Nuko bizamera nk’ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk’ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z’amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera. |
| 9. | Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha |
| 10. | kuko Uwiteka abasutseho umwuka w’ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n’imitwe yanyu, ari yo aberekwa. |
| 11. | Kwerekwa kose kwabahindukiye nk’amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”, |
| 12. | maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.” |
| 13. | Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe, |
| 14. | nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa.” |
| 15. | Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?” |
| 16. | Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge? |
| 17. | Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba. |
| 18. | Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n’impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n’umwijima. |
| 19. | Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n’abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli. |
| 20. | Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n’umukobanyi ashizeho, n’abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse. |
| 21. | Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro. |
| 22. | Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa. |
| 23. | Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli, |
| 24. | n’abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n’abinuba bazemera kubwirizwa.” |